INTARA Y’UBURASIRAZUBA
AKARERE KA KAYONZA
UMURENGE WA RWINKWAVU
www.komera.org
rosemiry@komera.org
Kuwa 30, Ukwakira 2025
ITANGAZO
Umuryango KOMERA uramenyesha abanyeshuri bose (abahungu n’abakobwa) barangije amashuri yisumbuye bize mu bigo byo mu Karere ka Kayonza, basoje mu mwaka wa 2024 na 2025, batabonye amahirwe yo kujya kwiga muri za kaminuza cyangwa amashuri makuru, ko hari amahirwe yo gukomeza kwiga no kongera ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kuzamura ubumenyi bw’ururimi rw’Icyongereza no kwihangira imirimo.
Amasomo azatangira ku itariki ya 10 Ukuboza 2025. Abifuza kwiyandikisha bagomba kubikora bitarenze tariki 31 Ukwakira 2025, bakoresheje urubuga rw’itumanaho (online form) ruboneka kuri iyi link:
https://forms.gle/1k8BVDVecAbLRYfMA
Kubindi bisobanuro, mwahamagara kuri nimero: 0780853611
ICYITONDERWA
- Abazitabira iyi gahunda baziga mu gihe cy’amezi atandatu (6), biga iminsi itatu (3) mu cyumweru kandi kwiga ni ubuntu.
- Abatoranyijwe bazasabwa kujya bitabira amasomo yose neza, kandi bazitabira nibura ku kigero cya 90% kugira ngo bahabwe impamyabumenyi (certificate).
- Amasomo azatangwa n’umushinga KOMERA, kandi uwifuza kwiga asabwa kuba ashobora kuza kugera ku masaha ateganyijwe.
Murakoze.
Umuyobozi Mukuru wa Komera,
Musimire Rosemary



